wex24news

Bishimiye kwakira Umukandida Paul Kagame

Abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’ab’indi mitwe ya Politiki ishyigikiye umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024 baje mu bikorwa byo kwamamaza no gushyigikira uwo mukandida.

Aho bateraniye ku kibuga giherereye, bararirimba indirimbo na morali nyinshi bagaragaza ko bishimiye gusabana n’umukandida wabo Paul Kagame, bishimira n’ibyo yabagejejeho muri manda irangiye y’imyaka irindwi.

Bimwe mu bikorwa bashimira Paul Kagame bigaragara mu ngeri zitandukanye haba mu burezi budaheza kuri bose, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ubuzima, imiyoborere myiza, umutekano n’ibindi.

Akarere ka Kirehe gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda kazwiho kuba kagizwe n’imirambi. Gateye imbere cyane cyane mu buhinzi nk’urutoki aho kari mu bagemurira Kigali. Bahinga ibigori, ibishyimbo, hakaba hanaboneka ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga ryo kuhiramu Mirenge ya Mpanga na Nasho.