wex24news

Ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi, byakomereje mu Karere ka Kirehe, aho ibihumbi n’ibihumbi bahateraniye kuri uyu wa Kabiri taliki 2 Nyakanga 2024 mu gushyigikira Chairman w’uyu muryango Kagame Paul.

featured-image

Yashimangiye ko imiyoborere n’intego za FPR Inkotanyi bitandukanye n’abitaga abaturage bo muri aka gace k’Iburasirazuba ‘abapumpafu’ cyangwa injiji.

Paul Kagame yavuze ko FPR iri kubaka u Rwanda rushya rutavangura abantu, kuko abaruyoboye mbere barushyize habi, kubera politiki y’ubupumbafu [ubujiji].

Ati “Ibyago u Rwanda rwagize ni abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu. Ubu turi kubaka u Rwanda turuvana kuri ayo amateka y’ubupumbafu.

Yasezeranyije aba baturage kongera umusaruro haba ku bahinzi, abacuruzi n’abandi kugira ngo u Rwanda rwihaze, rusagurire n’amasoko.

Perezida Kagame yibukije ’urubyiruko ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo, kandi ko kugira ngo ibyo rwifuza bigerweho bisaba guhitamo neza.

https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?gdpr=0&us_privacy=1—&gpp_sid=-1&client=ca-pub-3696573017839870&output=html&h=280&adk=3589279754&adf=2304572558&pi=t.aa~a.1381849204~i.23~rp.4&w=460&abgtt=3&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1719923384&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=8786120043&ad_type=text_image&format=460×280&url=https%3A%2F%2Fumuryango.rw%2Famakuru%2Fmu-rwanda%2Fpolitiki%2Farticle%2Fibyago-u-rwanda-rwagize-n-ukugira-abayobozi-b-abapumbafu-perezida-kagame&fwr=0&pra=3&rh=371&rw=459&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTAuMC4wIiwieDg2IiwiIiwiMTI2LjAuNjQ3OC4xMjciLG51bGwsMCxudWxsLCI2NCIsW1siTm90L0EpQnJhbmQiLCI4LjAuMC4wIl0sWyJDaHJvbWl1bSIsIjEyNi4wLjY0NzguMTI3Il0sWyJHb29nbGUgQ2hyb21lIiwiMTI2LjAuNjQ3OC4xMjciXV0sMF0.&dt=1719923389716&bpp=1&bdt=3379&idt=1&shv=r20240625&mjsv=m202406260101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D4101f179180550ca%3AT%3D1712675486%3ART%3D1719923364%3AS%3DALNI_MYeei6ZXMmCLu8oz3q8VI8ZEctLJA&gpic=UID%3D00000de8bc5c38a9%3AT%3D1712675486%3ART%3D1719923364%3AS%3DALNI_MY585bqS2sXBaPcoINxe6Gv2jx_WQ&eo_id_str=ID%3Defd1f99cd7f133cf%3AT%3D1712675486%3ART%3D1719923364%3AS%3DAA-AfjbZPWeZ1IEInZ9deiBg2FmZ&prev_fmts=0x0%2C460x280%2C460x280%2C460x280&nras=4&correlator=7552873502698&frm=20&pv=1&ga_vid=1214012739.1712675481&ga_sid=1719923389&ga_hid=1053299158&ga_fc=1&u_tz=-420&u_his=4&u_h=864&u_w=1536&u_ah=824&u_aw=1536&u_cd=24&u_sd=1.25&dmc=4&adx=15&ady=3064&biw=490&bih=742&scr_x=0&scr_y=174&eid=44759876%2C44759927%2C44759842%2C42532523%2C95331687%2C95334511%2C95334526%2C95334573%2C95334580%2C31084926%2C95335247%2C21065724%2C31078663%2C31078665%2C31078668%2C31078670&oid=2&psts=AOrYGsnh2fLcpqUE5ER5o8O485-zWL_lDaHmS_Q4YxMb6lTQ27NWiwr3CxVSpyWuxE2OUBElGvEE20bv7CEhOSYXDOuGmZ0%2CAOrYGsmEoRpIrVVhbz1JHR3Pl4Bfh47JVLJMoNbdyoRCEBBHhS4RgZU6ZSvHjuBXiy9pd-XvE6qndyNJjGU75RODoKouzEo%2CAOrYGsmnJvhn6_EKTY-6QBmTq6Lo1SotFaObfdJpJ4k1JVM_uCJsTJzdZG9U94tGEDrX4ze3Iq_FF_YLXnI5AQNc3q0VGKw&pvsid=3156544134450741&tmod=1311045287&uas=3&nvt=1&ref=https%3A%2F%2Fumuryango.rw%2F&fc=1408&brdim=12%2C0%2C12%2C0%2C1536%2C0%2C520%2C836%2C506%2C742&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=31&bz=1.03&td=1&tdf=2&psd=W251bGwsbnVsbCxudWxsLDNd&nt=1&ifi=7&uci=a!7&btvi=3&fsb=1&dtd=M

Ati “Imyaka 30 ishize, impinduka ibaye mu gihugu cyacu, bamwe muri mwe mwari mutaravuka, abandi bari impinja, abandi bari abana bato ariko ubu murakuze. Amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite, urubyiruko rwacu, abana bacu bavutse ejobundi ariko bamaze gukura: Ntacyo u Rwanda rwababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.

Umubare munini w’abitabiriye iki gikorwa Paul Kagame yawikijeho, anenga abajya bavuga ko hari imbaraga z’igitugu ziba zakoreshejwe ngo abantu bitabire iyo gahunda.

Ati” Abenshi baravuga ngo tuba twakoresheje imbaraga kugirango abantu baze hano. Ariko nyamara niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana gutya kandi bishimye , njye ndababwira ngo bazabigerageze barebe ikizabaviramo.”

Yakomeje agira ati” Bazabigerageze iwabo bakoresha igitugu bashaka gushyira abantu hamwe nk’uko barebe ingaruka zabyo.

Impamvu abona y’ibyo byose bavuga, n’uko batarumva neza ubudasa bw’u Rwanda. Ati” Tugira ubudasa, tugira ubumwe, ndetse tugira n’ubudakemwa ariko ibyo ntabwo babizi.”