wex24news

Ibyamamare bitandukanye byikomye William Ruto

Muri Kenya ibyamamare bitandukanye byikomye Perezida w’iki gihugu nyuma y’ikiganiro yakoze, yahuriyemo n’abanyamakuru 3.

 Kenyan President William Ruto.

Yabajijwe ku mwana w’imyaka 12 witwa Keneddy Onyango, uheruka kurasirwa ahitwa Rongai; Ruto agaragaza ko ashaka kuzaha ibisobanuro nyina w’uyu mwana mu minsi iri imbere.

Yanabajijwe icyo avuga ku bwicanyi bivugwa ko bwabereye ahitwa Githurai bukorwa n’abapolisi barwanyaga abigaragambya bamagana, umushinga wo kuvugurura itegeko rishya rigenga imari.

Mu bisubizo byose Ruto yatanze muri iki kiganiro ntabwo byanyuze benshi mu Banya-Kenya biganjemo ibyamamare byo muri iki gihugu ndetse benshi bifashishije imbuga nkoranyambaga banenze Ruto bikomeye. Mu batanyuzwe n’ibisobanuro bya Perezida Ruto harimo Wahu Kagwi, Ciru Muriuki aho bose bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisonuro bya Ruto.

Wahu Kagwi

Wahu yanditse ati “Ndacyari mu kutizera … ubwibone, kubura kwicuza, no guhunga inshingano. Sinjye urabona ‘Space’ kuri X iraba ari imwe yo mu bitabo.’’