wex24news

Mu Rwanda hagiye gutangira kwigishwa ibya AI na Robotics mu byiciro byose

Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB) bwatangaje ko bitarenze muri Nzeri uyu mwaka, hazaba hashyizwe amasomo y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhimbano (AI) na robotics mu nteganyanyigisho y’uburezi mu byiciro byose.

Mu Rwanda hagiye gutangira kwigishwa ibya AI na Robotics mu byiciro byose

Abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Kayonza Modern bakaba kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, bageze i Kigali, nyuma yo kwegukana umwanya wa 2 mu marushanwa mpuzamahanga mu ikoranabuhanga rihangano yaberaga mu Busuwisi yahuje ibihugu 6 birimo n’u Rwanda.

Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB, avuga ko bitarenze muri Nzeri uyu mwaka mu nteganyanyigisho y’uburezi mu byiciro byose hazaba hashyizwemo amasomo y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano na robots.

Mu marushanwa yahuje ibihugu bitandukanye muri Werurwe uyu mwaka akabera i Kigali, nibwo iri shuri rya Kayonza Modern ryatsindiye kwerekeza mu Busuwisi, Icyo gihe, Perezida Paul Kagame yemereye buri munyeshuri witabiriye ayo marushanwa impano ya mudasobwa ndetse anabashishikariza gushyira imbaraga muri iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano na robotics.

U Rwanda rukomeje kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano na robots, kuko nk’ubu abanyeshuri bo mu ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Christo Umwami ry’i Nyanza n’Ishuri Ribanza rya New Generation Academy nabo bagiye muri Amerika mu marushanwa anyuranye no gusura ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi.