wex24news

Portugal yasanze u Bufaransa muri ¼

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yasezereye iya Slovenie bityo isanga u Bufaransa muri ¼ cy’Igikombe cy’u Burayi.

Slovenie wabonaga yemeye gusatirwa bikomeye yakomeje kugarira cyane ariko nako Portugal ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya ubusa ku busa bityo hashyirwaho 30 y’inyongera.

Iminota 120 yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya ubusa ku busa bityo hitabazwa penaliti, umukino warangiye Portugal yabonye itike ya ¼ aho igomba kuzahura n’u Bufaransa ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024 saa Tatu.

 Ronaldo yahushihe penaliti yakuwemo na Oblak, ku munota wa 105.