wex24news

Rayon Sports yasinyishije Ndikuriyo Patient wakiniraga Amagaju FC

Umunyezamu w’Umurundi Ndikuriyo Patient wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y’imyaka ibiri.

Rayon Sports ikomeje gahunda yo kwiyubaka bigendanye n’uko yifuza kwitwara mu mwaka utaha w’imikino aho iri gusinyisha abakinnyi bashya biganjemo abakiniraga amakipe yo mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga 2024, nibwo hagaragaye amakuru, avuga ko Umunyezamu wayo yamaze gusinyira Rayon Sports.

Image

Ndikuriyo yasinyiye muri Rayon Sports yi Kipe y’Ubururu n’Umweru nyuma yo kumara umwaka wose ariwe munyezamu wa mbere mu Amagaju FC yafashije kuguma mu Cyiciro cya Mbere yasubiyemo mu mwaka wa 2023/24.