wex24news

Serivisi za RIB zigiye kujya zitangirwa kuri Irembo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasohoye itangazo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga ruvuga ko rwatangiye gutanga serivisi enye zarwo binyuze ku rubuga rwa Irembo.

Image

Muri iri tangazo RIB yavuze ko serivisi zayo zigiye kujya zitangirwa ku rubuga rwa Irembo, zirimo icyemezo cy’imyitwarire myiza, icy’imenyekanisha ry’ibyabuze cyangwa ibyibwe, icyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga, ndetse n’icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha.

Ibi byose yari isanzwe ibitanga ariko abasaba izi serivisi bikaba byasabaga ko bajya ku biro byayo bibegereye kugira ngo bahabwe ubufasha ku byo bakeneye. Ibi bikaba bigiye korohereza abakozi ndetse n’abagana uru rwego muri rusange.

Muri Mutarama 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko serivisi za leta zirenga 680 abaturage bashobora kuzibona hishishijwe ikoranabuhanga, ndetse hafi 50% by’abazikenera bakaba bashobora kuzisabira.