wex24news

umukuru wa Hamas yasabwe guhagarika intambara

Antony Blinken, Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yasabye umukuru wa Hamas guhagarika intambara.

Amerika yasabye umukuru wa Hamas guhagarika intambara

Yanavuze ko bari gukora gukora ibishoboka byose ngo hatazavuka intambara yeruye hagati ya Isirayeli n’abarwanyi ba Hezbollah bafite ibirindiro mu majyepfo ya Libani.

Aya magambo Blinken ayavuze mu  gihe Isirayeli yerekana ibimenyetso byo kugabanya ingabo zayo mu ntara ya Gaza mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ikibazo cy’abarwanyi ba Hezbollah bashyigikiwe na Irani mu majyaruguru y’igihugu.

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yasabye umukuru wa Hamasi muri Gaza, Yahya Sinwar, kwemera ubusabe bw’Amerika bwo guhagarika intambara, avuga ko Amerika yiteguye kuzaba intashyikirwa mu bikorwa byo gusana ibyangijwe n’intambara muri Gaza.