wex24news

Umwe mu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi yavuze impamvu bateye Kamerhe

Urubanza mu mizi rwerekeye ’’ gushaka guhirika ubutegetsi ’’ ku wa 19 Gicurasi i Kinshasa rwatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga imbere y’urukiko rwa gisirikare muri Gereza ya Ndolo, Komini ya Barumbu, i Kinshasa.

Mu bantu 51 baregwa, Yusufu Ezangi ukurikiranweho kugira uruhare muri iki gikorwa, ni we wa mbere watanze ubuhamya bwe muri uru rubanza.

Yusufu asubiza ibibazo by’abacamanza, yavuze ibyo azi ku byabaye ku itarikiya 19 Gicurasi, kuva bitangira kugeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu. ’’ Nigute wahuye na Christian Malanga? Nihe kandi ku yihe mpamvu?’’ Urukiko rwabajije.

Ushinjwa yasobanuye ko kuva mu 2017 ari bwo yamumenyeye i Londres, binyuze mu nama yakoreshaga.

Nyuma bazengurukanye ahantu hose, kuva Swaziland kugera muri DRC mu rwego rw’umuryango utegamiye kuri leta atazi izina. Hanyuma, yavuze ko yaje kwisanga ahatirwa kwinjira mu mutwe witwa ’’ New Zaire’, ngo atazi impamvu.

Umuyobozi w’agatsiko yabivugaga, ngo inshingano zabo zari ugufata Vital Kamerhe wahoze ari Minisitiri w’ubukungu, no kumuzana muri Palais de la Nation (ingoro y’umukuru w’igihugu) kugira ngo bamuvugishe. « Avuge ibiki? » Urukiko rubaza uregwa? wavuze ko Christian Malanga gusa ari we wari ubizi.

Ubwo bari bavuye kwa Kamerhe, ngo bagiye ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu. Ati “Jeep ya Malanga yanyuze kuri bariyeri zose, yinjira mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu nta muntu uyikumiriye. Yavuze ngo ‘Birabaye, dufashe ubutegetsi’.”

Ubushinjacyaha bwo bwemeza ko Yusufu ari umuhuzabikorwa w’umutwe kandi yawushakiraga abayoboke. Ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’abapolisi babiri aho Kamerhe atuye kandi yari yitwaje imbunda. Bwatanze ibimenyetso.

Uru rubanza ruri kuburanishwa n’urukiko rukuru rwa gisirikare muri gereza ya gisirikare ya Ndolo. Ruzakomeza tariki ya 5 Nyakanga 2024.

Kinshasa: Umwe mu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi yavuze impamvu bateye Kamerhe