wex24news

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko adashobora kuburanishwa ku bikorwa yakoze

Donald Trump wayoboye Amerika yari mu mazi abira kubera ikirengo cyamushinjaga kuba yarashatse guhirika ubutegetsi mu 2020, ubwo yatsindwaga amatora ariko agasaba abayoboke be kujya ku Ngoro y’Intego Ishinga Amategeko ya Amerika, kugira ngo baburizemo umugambi wo kumwambura ubufasha bw’Umukuru w’Igihugu.

Donald Trump : la Cour suprême statue sur l’immunité de l’ex président, ultime chance de procès fédéral avant l’élection américaine

Ibi byose byakurikiye Ijambo yavuze ku itariki ya 6 Mutarama 2020, rishishikariza abaturage bamushyigikiye kutemera ibyavuye mu matora, abumvanga bahise  bagana ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho basenye ibikorwa bitandukanye ndetse abantu batanu bakabigwamo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Trump ari we wateje ibi bibazo kuko yashishikarije abantu kwishora mu bikorwa by’urugomo, icyakora Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwavuze ko Perezida wa Amerika cyangwa uwabaye Perezida w’icyo gihugu, adashobora kuburanishwa ku bikorwa yakoze nka Perezida wa Amerika, uretse ko ashobora kuburanishwa ku bikorwa yakoze ku giti cye.

cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ntikivuze ko Trump atazajyanwa mu nkiko, ndetse inkiko z’ibanze zishobora gutangira kumva iby’iki kirego cye vuba aha, gusa kimwe mu bizaba ihurizo ni ukumenya niba Ijambo Trump yavuze ryaravuzwe nka Perezida cyangwa ryaravuzwe nk’umuntu ku giti cye, ingingo igoye cyane kuyihamya muri rusange.

Iki kirego bishobora kuzatwara igihe kinini cyane ku buryo cyazasomwa neza neza nyuma y’uko Amatora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo azaba yarabaye. aramutse atowe, ashobora no gusaba Urwego rw’Ubutabera muri Amerika guhagarika iby’iki kirego.