wex24news

yakubiswe azira gusubira indirimbo ya kendrick lamar

Umuraperi w’icyamamare Rick Ross yakubitiwe mu gihugu cya Canada azira gucuranga indirimbo ya Kendrick Lamar yakoze yibasira Drake.

Ubwo Rick Ross yaramaze yaramaze kuririmba amanutse ku rubyiniriro, ni bwo bamwe mu bagize itsinda rye bamufasha ku buhanga bw’ibyuma bacuranze indirimbo ‘Not Like Us’ yibasira Drake bibagiwe ko avuka muri iki gihungu.

Ako kanya Rick Ross n’umucungira umutekano bahise bazengurukwa n’instinda ry’abantu batangira kubakubita ibipfunsi, babakubitanga bakomeza gusubiramo amagambo bati “mu mujyi wacu ibyo ni ibiki”?

Ubwo aya mashusho yasakaranga ku mbuga nkoranyambanga Drake yaje kugaragaza ko ari ibintu yishimiye, bituma abantu bavuga ko nta kabuza ababikoze bishyuwe na Drake.

50 Cent usanzwe atumvikana na Rick Ross yamwishimye hejuru, mu mushusho 50 Cent yashyize hanze ati’ndizera Rick Ross yize isomo, ingumi yakubiswe yarabikwiriye kuko hariya ni iwabo wa Drake ntabwo abafana be bari kwihangana’.