wex24news

 yasingije ingabo ze avuga ko zahangamuye M23

Mu birori byo kwishimira Ubwigenge bw’u Burundi byabaye ku ya 1 Nyakanga kuri Stade Ingoma i Gitega, Perezida Evariste Ndayishimiya yavuze ko ingabo z’Abarundi mu burasirazuba bwa RDC zihagaze neza ndetse ko igihugu kiri gutera imbere.

featured-image

Kuva mu mwaka ushize wa 2023 u Burundi bwohereje ibihumbi by’ingabo zabwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gufasha iki gihugu mu ntambara kimaze imyaka irenga ibiri n’amezi atandatu gihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ndayishimiye yavuze ko ingabo ze zarwanyije ’umwanzi’, ku buryo ngo asigaye akubita agatoki ku kandi ahigira kuzihorera ku Burundi.

Ati: “Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo murabizi ko batewe hanyuma u Burundi bujya gutabara, kugira ngo ibyagwiririye igihugu cya Congo natwe bitazatugwirira ejo. Ingabo z’u Burundi zarakoze zirashimwa, kugeza aho navuga ko umwanzi w’Igihugu cya Congo yanatangiye guhigira [gutera u Burundi]. Muhora mubyumva, ariko turabizi ko dufite Ingabo zihagaze neza”.

Ndayishimiye yikomanze ku gatuza, mu gihe amakuru avuga ko hari benshi mu basirikare u Burundi bwohereje muri Congo bamaze kwivuganwa na M23.

Kugeza ubu kandi mu Burundi hari abasirikare babarirwa mu magana bafunzwe bazira kwanga kujya kurwana na ziriya nyeshyamba, nyuma yo kurokoka umuriro w’amasasu yazo.