wex24news

yatunguwe n’umukobwa we winjiza miliyoni 2frw mu ijoro

Frank Gashumba yagarutse ku ijoro ridasanzwe yamaze aho umukobwa we Sheila Gashumba, agaragaza ko atarazi ko inzonga zishobora guhenda kugera kuri miliyoni 1 frw ku icupa no kuba umuntu yayobora ibirori akinjiza akayabo.

Gashumba yavuze ko yanyuze mu bikomeye kugira ngo abashe guha ubuzima bukwiriye umukobwa we, kugeza n’ubu harigihe afata umwanzuro akajya kumucunga areba ibyo aba arimo akora mu ijoro.

Avuga ko icyo gitekerezo yagihawe na pasiteri Martin Ssempa, icyo gihe yahamaze ijoro ryose, ibyo yahaboneye iryo joro biteye ubwoba, kuko atigeze amenya ko hari inzoga zishobora kugura miliyoni 1 frw kw’icyupa 1.

Yakomeje avuga ko umukobwa we ijoro rimwe yiboneye yinjiza agera kuri miliyoni 2 frw mwi joro rimwe ariko hafi 60% agataha ashize, niho yahereye agira umukobwa we inama yo gukoresha amafaranga macye.