wex24news

yitiranyije u Bufaransa n’u Butaliyani

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yongeye kugaragaza ikibazo cyo gucanganyukirwa, ubwo yitiranyaga u Bufaransa n’u Butaliyani.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena mu 2024, ubwo Perezida Biden yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya New York.

Biden yitiranyije ibi bihugu 2 by’i Burayi, ubwo yagarukaga ku rwibutso ruri mu Bufaransa rwashyiriweho abasirikare 2200 ba Amerika baguye mu ntambara ya mbere y’Isi, aho kuvuga ko uru rwibutso ruri mu Bufaransa yavuze ko ruri mu Butaliyani.

Biden yongeye kugaragaza iki kibazo cyo kujijwa nyuma y’uko nubundi ibibazo nk’ibi bimaze igihe bimubaho. Bamwe bavuga ko abiterwa n’izabukuru, mu gihe hari abandi bavuga ko biterwa n’impamvu z’ubuzima.