wex24news

abakekwaho urupfu rw’umumatari batawe muri yombi

Abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Turinimana François wakoraga akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto wari uzwi cyane ku izina rya Rick Rick, batawe muri yombi.

Umurambo wa Nyakwigwendera wagaragaye ku wa 01 Nyakanga 2024, nyuma y’aho yari avuye mu mujyi wa Byumba, Moto ye bayitwaye bicyekwa ko yishwe n’ abajura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru aganira na Igihe yagize Ati: “ Nibyo. Mu gitondo cyo ku wa 1 Nyakanga 2024 habonetse umurambo w’ umu motari bicyekwa ko yishwe, hafashwe abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera, bafungiwe kuri sitasiyo ya Police ya Byumba, bari gukurikiranwa n’urwego rw’ ubugenzacyaha, umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe”.

Uyu muvugizi yasoje atanga ubutumwa ku baturage abasaba kugira amakenga.
Ati” Ubutumwa duha abaturage, abatwara Moto ni ukugira amakenga kubo bagiye gutwara cyane mu masaha y’ijoro”.

Umurambo wa Nyakwigwendera wajyanywe gukorerwa isuzuma muri Kigali kugira ngo ukererwe isuzuma.