wex24news

Abaturage bashimye gahunda ya Dr Frank

Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Hon.Dr Habineza Frank n’abakandida Depite, biyamamarije i Rutsiro na Karongi, ku munsi wa 12 bageza imigabo n’imigambi ku barwanashyaka bayo.

Ubwo yari ageze i Rutsiro,umwe mu baturage baho yavuze ko yishimiye ubuvugizi ishyaka rya Green Party ryakoreye abanyarwanda kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri,bityo amufitiye impano.

featured-image

Kubera gukora ako kazi neza,uyu muturage yahaye Dr Habineza Frank impano y’igitoki ndetse n’imbuto yejeje, yavuze ko iki ari ikimenyetso cyo gushimira ubu buvugizi kuko ubu abana be biga neza ndetse yiyemeje gutora Hon.Dr Frank Habineza mu matora ya perezida.

Kandida-Depite Frank Habineza yijeje abacuruzi by’umwihariko abakorera mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro ko nibamutora bazubakirwa isoko rigezweho bakibagirwa gukorera ku muhanda,imvura n’izuba bikahabicira.

Ati “Numvise ko aha mukeneye isoko kandi nanjye nabibonye ko mucururiza hanze ku muhanda.Ubusazwe abadepite bagira uruhare runini mu gufata imyanzuro itandukanye ubu rero nimuntora nka Perezida w’Igihugu kandi abakandidada-Depite bacu nabo bagatorwa, aha hagomba kubakwa isoko rigezweho ribarinda kunyagirwa cyangwa ingaruka z’izuba ku biribwa byanyu.”

Habineza yijeje abaturage b’i Rutsiro ko natorwa n’ishyaka rye bazashyiraho ishuri ryigisha imyuga ijyanye n’ibiboneka muri aka karere.