wex24news

amadolari ya Amerika ntazongera gukoreshwa muri zambia

Banki Nkuru ya Zambia yashyizeho amabwiriza ahagarika ikoreshwa ry’amafaranga y’amanyamahanga mu kwishyurana no kuyahererekanya imbere muri icyo gihugu by’umwihariko idolari rya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

ya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kunozwa no kwemezwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Zambia.

Uzajya afatwa yishyurana mu manyamahanga imbere mu gihugu azajya ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka igera ku icumi ndetse n’amande.

Banki Nkuru y’iki gihugu ivuga ko aya mabwiriza aje nyuma y’uko idolari rikomeje gutumbagira mu gukoreshwa cyane bigatuma politki y’ifaranga ya Zambia idindira kandi bikazamura igiciro cy’ivunjisha.

Si ubwa mbere Zambia igerageza guhagarika ikoreshwa ry’idolari kuko no mu 2021 yigeze gushyiraho amabwiriza akumira amadolari mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu ariko ntiyamazeho igihe.

Four thousand U.S. dollars are counted out by a banker at a bank in Westminster