wex24news

APR FC yisanze mu itsinda rikomeye muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yisanze mu Itsinda C mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2024 aho iri kumwe na Sport Club Villa (Uganda), Singida Black Stars (Tanzania) na Al Mereik Bentui ( Sudani y’Epfo), mu mikino iteganyijwe kubera i Dar es Salaam tariki 9-21 Nyakanga 2024.

featured-image

Iri rushanwa ryakomeje kugorana ndetse bigatuma amakipe amwe by’umwihariko ayo muri Tanzania yanga kuryitabira ndetse anasaba ko ryakwigizwa inyuma ariko ntibyakunda.

APR FC igiye kwitabira iri rushanwa mu isura nshya y’abatoza bayobowe na Darko Nović n’abungiriza be ndetse n’abakinnyi bashya barimo Richmond Lamptey na Dauda Yassif bakomoka muri Ghana.

Amakipe atazitabiri iri rushanwa harimo Police FC yo mu Rwanda, TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa na Nyassa Big Bullets ya Malawi zari zatumiwe.