wex24news

imyambaro ihenze yaguzwe na Perezida wa Tchad iri gukorwaho ipereza

Mu Bufaransa hafunguwe iperereza ry’ibanze kuri Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno, ukekwaho kunyereza amafaranga ya Leta akayaguramo imyenda ihenze cyane.

icukumbura ryakozwe n’ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa muri 2023, ryagaragaje ko Perezida Mahamat yakoresheje amayero asaga 900 000 mu kugura imyenda.

icukumbura ryakozwe n’ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa, ryagaragaje ko Perezida Mahamat yakoresheje amayero asaga 900 000 mu kugura imyenda.

Mu byaguzwe harimo amakositimu 57 aho imwe yaguzwe amayero ari hagati ya 9 000 na 13 000, amashati ijana aho imwe yabariwe amayero 800 n’ibindi.

Aramutse ahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, u Bufaransa bushobora gufatira imitungo y’umuryango wa Déby iri muri icyo gihugu.

Mu gitabo kivuga ku buzima bwe giherutse kujya hanze, Mahamat Idriss Déby yavuze ko ibyo birego ari ibishingiye kuri politiki bigamije kumwangisha abantu.