wex24news

Lawrence watoza abanyezamu muri Rayon Sports yasezeye

Ikipe Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Kenya, Webo Lawrence watoza abanyezamu ba yo mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu mutoza w’abanyezamu wakiniye Rayon Sports mu 2006-2009, yanditse ubutumwa busezera ku Ba-Rayons, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yanditse ko yishimira ibihe byiza yagiriye muri Gikundiro hamwe n’abafana bayo. Ati “Byari ibihe bihindagurika ariko bishimishije kwita Rayon Sports mu rugo hanjye ha kabiri. Nishimira cyane ibihe byiza twagiranye, abafana buzuye amarangamutima yo gushaka intsinzi…”

Yasoje  yifuriza Rayon Sports amahirwe masa mu bihe biri imbere. Ati “Ni igihe cyo gutangira ubuzima ahandi kandi mbifurije ishya n’ihirwe mu mwaka w’imikino ugiye kuza. Muzibuke ko nzahora ndi Gikundiro, IKIPE IMWE, INZOZI ZIMWE”.

Agiye mu gihe Rayon Sports yitegura gutangira imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino, izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nyakanga 2024, saa Cyenda mu Nzove, aho basanzwe bakorera imyitozo.