wex24news

Minisitiri w’Intebe wa Hongiriya yasuye Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Hongiriya, Viktor Orban, usanzwe ari inshuti ya Vladimir Putin w’u Burusiya, ari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Ukraine kuva intambara iyishyamiranyije n’u Burusiya yatangira mu kwezi kwa Gashyantare 2022.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Umuvugizi wa Leta ya Hongiriya, Zoltan Kovacs yatangaje ko Orban yageze i Kyiv mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aganire ku nzira z’amahoro Perezida Volodymyr Zelensky.

Orban wakunze kwitwa umunyagitugu kandi ufitanye umubano wihariye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kenshi yashatse ko hagabanywa gahunda z’Ubumwe bw’u Burayi zo gutanga inkunga y’igisirikare n’imari muri Kyiv muri iyi ntambara.