wex24news

mu giterane cy’idini ry’Abahindu abagera ku 121 bapfuye

Abantu basaga 120 baguye mu mubyigano ukomeye wabaye ubwo abantu bari bagiye mu masengesho y’abahindu birangira bagwiriranye,bamwe barapfa abandi barakomereka.

121 dead, 28 injured & Bhole Baba absconding: How Hathras stampede case is unfolding

Uyu mubyigano wabaye kuri uyu wa kabiri,ubwo abantu barenga ibihumbi 250 bari bitabiriye umuhango wa kidini mu karere kitwa Hathras muri leta ya Uttar Pradesh, nko mu birometero 200 uvuye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa New Delhi.

Amakuru avuga ko Polisi yari yatanze uruhushya rw’abantu 80.000 gusa ko aribo bagomba guteranira aho hantu nk’uko bigaragara mu nyandiko ariko byarangiye bagera ku 250.000, nibura abantu 121 nibo bapfuye abandi 28 barakomereka nkuko ANI yabitangarijwe n’ubuyobozi, abapfuye barimo abagore 180 n’abana 7.

Abatangabuhamya bavuga ko abantu bagwiriranye biviramo bamwe gupfa kuko bagwiriye ikigega cy’amazi.

Umupolisi witwa Sheela Maurya w’imyaka 50 ,wari ku kazi ubwo uyu mubwirizabutumwa yahururzaga abantu,yagize ati:’Nta mwanya uhagije wari uhari, kandi abantu benshi baguye hejuru ya bagenzi babo.”