wex24news

Police FC ntizitabira CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya APR FC yatwaye Igikombe cya Shampiyona, iri mu makipe 12 azitabira CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka yahinduriwe amatariki, ikazakinwa kuva tariki ya 9 kugeza 21 Nyakanga 2024 i Dar es Salaam muri Tanzania.

APR FC players celebrate a goal during a league game against Mukura VS in the first round of the 2023-24 Primus National League. Courtesy

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), batangaje ko ku ikubitiro bari bifuje ko amakipe 16 ari yo azitabira iri rushanwa, ariko ibibazo bya hato na hato bigatuma bihinduka.

Ikipe ya Police FC yari mu makipe yifujwe ko yakina iri rushanwa ndetse ihabwa ubutumire nk’uko amakuru ava muri Ferwafa abivuga, gusa impinduka mu buryo irushanwa rizakinwa zatumye iyi kipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro ikurwamo ku munota wa nyuma.

U Rwanda ruzahagararirwa na APR FC muri tombora iteganyijwe kuri uyu wa gatatu saa Kumi n’imwe za Kigali, mu gihe irushanwa riteganyijwe hagati y’amatariki ya 9 na 21 Nyakanga.