wex24news

RIB yafunze ukekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze umugabo w’imyaka 61 witwa Hitabatuma Leonidas, ukurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka 30 yihisha ubutabera.

RIB yatangaje ko uwafashwe yari amaze igihe yihishahisha kuko yabaga mu Karere ka Bugesera kandi icyaha acyekwaho yaragikoreye ahahoze ari muri komine Ntongwe, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Nyagahama ubu ni mu Karere ka Ruhango.

RIB yafunze abantu batanu barimo abakora n’abaranguza inzoga y’UMUNEZA

Itegeko riteganya ko icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara:

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

RIB yibukije ko Jenoside ari icyaha kidasaza bityo uzafatwa ayicyekwaho azabihanirwa igihe icyo aricyo cyose.