wex24news

Umunyarwanda yapfiriye muri Oman

 Umwizasate Hagira w’imyaka 32 wakoreraga mu gihugu cya Oman, yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana.

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga, ubwo yari atumwe guhaha mu iguriro rito (Alimentation), yagonzwe n’imodoka ubwo yari ashatse kwambuka umuhanda, yahise yihutanwa kwa muganga mu bitaro byitwa ‘Ibra Hospital’ ari na ho ubuzima bwe bwararangiriye.

Abo mu muryango we bavuga ko afite kuzashyingurwa mu Rwanda ariko hakiri gushakwa ibyangombwa mu nzego zibishinzwe.