wex24news

umuyobozi w’ibitaro bikomeye muri Gaza yafunguwe

Umukuru w’ibitaro bya Al-shifa byo muri Gaza, Dr Mohammed Abu Salmiya, yafunguwe tariki 1 Nyakanga 2024 nyuma y’amezi arindwi afungiwe muri Israel.

Reuters Dr Mohammed Abu Salmiya (L) and a colleague walks to a press conference at Nasser hospital in Khan Youins, in the southern Gaza Strip, following their release from Israeli detention (1 July 2024)

Igisirikare cya Israel cyagaragaje ko nubwo Dr Salmiya yafunguwe, gifite ibimenyetso bigaragaza ko ibi bitaro abereye umuyobozi byifashishijwe na Hamas nk’ubwihisho ndetse n’ibirindiro byayo, nubwo uyu mutwe witwaje intwaro wabihakanye.

Nyuma yo gufungurwa, Dr Salmiya yavuze ko hari abandi baganga b’inzirakarengane bapfiriye muri gereza yo muri Israel, kuko bishwe urubozo n’ingabo z’iki gihugu. Muri abo, yatanze urugero rwa Dr Adnan al-Bursh wapfuye muri Mata 2024.

Yakomeje avuga ko imfungwa muri Israel zikorerwa iyicarubozo ritagaragarira amaso ndetse n’irigaragarira amaso harimo nko kwimwa ibyo kurya n’amazi.

Ushinzwe imfungwa muri Israel we yabwiye BBC ko atazi ibyerekeye aya makuru ya Dr Salmiya, avuga ko imfungwa zose zifungwa hakurikijwe amategeko kandi ko zifite uburenganzira bwo gutanga ikirego mu gihe zaba zarahohotewe.

Abaminisitiri ndetse n’abanyepolitiki bakomeye bo muri Israel bagaragaje ko bababajwe cyane n’irekurwa ry’uyu muganga, Benny Gantz wahoze mu kanama ka guverinoma gashinzwe intambara, yatangaje ko abagize guverinoma bakwiye kwegura. Ahamya ko Dr Salmiya ari umunyabyaha utakabaye arekurwa.