wex24news

yagizwe umutoza w’abanyezamu muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ku mugaragaro ko uwahoze ari umukinnyi wayo Mazimpaka André ari we mutoza mushya w’abanyezamu b’iyi kipe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe.

André Mazimpaka wari umaze iminsi afasha iyi kipe haba mu bagabo ndetse no mu bagore, aje muri iyi kipe gusimbura undi mutoza na we wahoze anayikininira, Lawrence Webo, we wamaze gutandukana na yo aho yanaraye asezeye abafana.

Uretse umutoza w’abanyezamu, ikipe ya Rayon Sports ikaba yatangaje ko muri iki cyumweru iri butangaze umutoza mushya, dore ko lisiti y’abahatanira uyu mwanya yavuye ku barenga 50 aho kuri ubu hasigaye 3 bonyine bagomba gutoranywamo umwe uzayiyora mu mwaka utaha.