Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yiyambaje abarimo Perezida Paul ngo bamufashe kwigobotora umutwe wa Wagner usa n’uwatangiye kumurusha imbaraga.
Uyu mutwe w’abacanshuro b’Abarusiya umaze imyaka irenga itatu ufatanya n’Ingabo z’u Rwanda gucungira umutekano Touadéra, gusa uko bukeye n’uko bwije urasa n’ugenda umurusha imbaraga ndetse n’ububasha mu gihugu cye.
Amakuru avuga ko Perezida wa Centrafrique amaze iminsi akorera ingendo zitandukanye mu mahanga, asaba inshuti z’igihugu cye mu bya Politiki ndetse n’umutekano ubufasha bwatuma yivuna uriya mutwe.
Perezida Paul Kagame ari mu bo akomeje kwishingikiriza ngo abe yamufasha, nk’uko Africa.
Mu mpera z’ukwezi gushize Perezida Faustin-Archange Touadéra yohereje i Kigali intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Felix Moloua, mu rwego rwo kwagura ubufatanye busanzwe hagati ya Kigali na Bangui mu bya gisirikare no mu bukungu.
Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma muri Centrafrique, Maxime Balalou icyo gihe yavuze ko Centrafrique ishaka “kungukira ku bunanaribonye bw’u Rwanda mu bushobozi budasanzwe bwo kwigira igihugu cyagezeho, kikabasha gusohoka mu bihe bigoye cyahuye nabyo kandi natwe twahuye n’ibibi byinshi”.
U Rwanda mu mpera za 2020 rwohereje batayo y’ingabo muri Centrafrique yari isumbirijwe n’inyeshyamba zishyigikiye François Bozizé wigeze kuba Perezida wa kiriya gihugu, bituma Perezida Touadera washoboraga guhirikwa ku butegetsi abasha kubugumaho.
Perezida Faustin-Archange Touadera abifashijwemo na mugenzi we w’u Rwanda kandi ngo ari gushaka uko yazahura umubano wa Centrafrique n’u Bufaransa. Ni Touadera ngo umaze kwakirwa incuro ebyiri kwa Emmanuel Macron, n’ubwo ibiganiro byabo bitaragera ku rwego rushimishije.