wex24news

Rayon sports y’abagore yaguze umunyezamu

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yaguze Umunyezamu wa AS Kigali WFC, Ndakimana Angeline,usanzwe abanza mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Gikundiro kuri uyu wa Kane, tariki 4 Nyakanga 2024,aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu azatangirana imyitozo na bagenzi be ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024 saa Yine mu Nzove.