wex24news

Uwahunze akekwaho ubwicanyi yatawe muri yombi

Umusore witwa  Ferdinand Nsengiyuma alias Rusakara w’imyaka 38, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage wo mu Karere ka Karongi, agahita atoroka.

Umusore watawe muri yombi akekwaho ubwicanyi bikekwa ko yabukoze  muri Werurwe 2024, akabukorera i Karongi ahita atorokera i Nyanza.

Akekwaho kwica Usabyuwera Gerard, bigakekwa ko icyaha yagikoreye mu Mudugudu wa Ruhungamiyaga mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza,biteganyijwe ko azajyanwa i Karongi mu gihe azaba ategereje koherezwa mu rukiko.