wex24news

Yamaze igihe akoresha grenade nk’inyundo

Umukecuru w’imyaka 90 wo mu Bushinwa yamaze imyaka 20 akoresha grenade mu mwanya w’inyundo ayihondesha ibintu bikomeye birimo n’ibyuma , kuko atari azi ko ari yo, agira amahirwe ntiyamuturikana muri icyo gihe cyose.

Uwo mukecuru wiswe Qin, yabwiye itangazamakuru ryo mu Bushinwa ko ubwo yarimo akora mu murima we ahitwa i Xiangyang, mu Ntara ya Hubei, ari bwo yabonye icyo gikoresho kidasanzwe, gifite ku mutwe h’icyuma n’agahini gato k’igiti, maze yibwira ko ari inyundo akijyana mu rugo akajya ayikoresha ahonda ibintu bikomeye harimo n’imisumari.

Abo bashinzwe gusenya inzu zishaje bamenyesheje ubuyobozi iby’iyo grenade, maze polisi yo kuri sitasiyo ya Huangbao, ihita yohereza itsinda ryihariye ribishinzwe ryemeza ko koko ari grenade yo mu bwoko bwa ‘Chinese Type 67’ yashoboye kwihanganira ibintu byose uwo mukecuru yayihondeshaga muri iyo myaka 20 yose.

Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Weibo bavugaga ko ishobora kuba ari grenade yagenewe imyitozo, ikaba itajya iturika, ariko Polisi yemeje ko ari grenade iturika kandi yica, ndetse irayituritsa ku buryo bukwiye kugira ngo itazagira uwo ikomeretsa. Polisi kandi yemeje ko Qin yabaye umunyamahirwe udasanzwe kuba iyo grenade itaramuturikanye.