Mu bwato bwazimiriye mu nyanja ya Atlantica hatoraguwe imirambo 89 y’abimukira,abagera ku 9 baratabawe, abandi babarirwa muri mirongo baburirwa irengero.
Abantu bose hamwe bari bari muri ubu bwato bagera ku 170. Bwabonetse hafi n’igihugu cya Mauritania.
Mauritania ni inzira ikomeye ku bagerageza kujya i Buraya bavuye muri Afrika y’Uburengerazuba. Umwaka ushize ubwato ibihumbi bwafashwe bujyanye abimukira bamwe berekeza muri espagne.
Muri Mata 2024, Uburayi bwahaye Mauritania miriyoni 210 z’amafaranga y’abanyaburaya, euro (miriyoni 225 z’ama dorari) y’imfashanyo mu bikorwa byo kurwanya abimukira bashaka kugera i Buraya batagira ibyangombwa.