wex24news

Amavubi mu itsinda rimwe na Nigeria na Bénin

Ikipe y’igihugu “Amavubi” azaba ari mu itsinda rya Kane mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afrika 2025 hamwe na Nigeria,Libya na Benin.

Amakipe abiri muri iri tsinda ariyo Nigeria na Benin asanzwe ari mu itsinda rimwe n’Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 aho u Rwanda ruriyoboye kugeza ku munsi wa kane.

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yatangaje ko imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 izabera muri Maroc kuva ku itariki ya 21 Ukuboza 2025, kugeza ku wa 18 Mutarama 2026, mu gihe icy’Abagore cyari giteganyijwe muri uyu mwaka cyimuriwe muri Nyakanga 2025.