wex24news

Amazu arenga 100 yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Amazu arenga 100 abarizwa mu karere ka Nyalukemba mu mujyi wa Bukavu muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Amakuru avuga ko ku ikubitiro habanje gushya amazu agera kuri 30, nayo agenda akongeza andi kugeza arenze 100. Icyakora umuyobozi w’akarere ka Nyalukemba , yavuze ko kugeza ubu, usibye amazu yahiye , nta bantu baramenyekana ko bapfuye.

Bukavu: Amazu arenga 100 yibasiwe n'inkongi y'umuriro yaturutse ku wari utetse ifiriti

Intandaro y’iyi nkongi yaturutse ku mwana wari utetse ibiryo (ifiriti) umuriro uza gufata inzu imwe nayo iza gukongeza izindi.

Sosiyete sivile muri Bukavu, yababajwe n’ubwiyongere bw’inkongi z’imiriro muri ako karere. Isaba abashinzwe kuzimya kandi kuba maso bagatabarira ku gihe.