wex24news

aracyafitiye Biden icyizere cyo kuzatsinda Trump

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje ko atekereza ko Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yazatsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.

Joe Biden,Vladimir Putin

Putin yabajijwe n’umunyamakuru Pavel Zarubin i Moscow umukandida ashyigikiye mu matora ateganyijwe muri Amerika, asubiza ko ari Biden bitewe n’ubunararibonye uyu Mukuru w’Igihugu afite.

Yagize ati “Ni Biden. Afite ubunararibonye bwinshi kandi watekereza ibyo ateganya bikaba. Ni umunyapolitiki ubimazemo igihe. Ariko tuzakorana n’uwo ari we wese Abanyamerika bazagirira icyizere.”

Perezida w’u Burusiya yasabwe kuvuga ku binyamakuru byagaragaje ko Biden yatsinzwe ikiganiro mpaka, asubiza ko biba byaramaze guhitamo uwo bizashyigikira n’uwo bitazashyigikira, bityo ko ntacyo tariki ya 28 Kamena yari guhindura.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko na nyuma y’iki kiganiro, agifite icyizere ko Biden ari we uzatsinda amatora ya Perezida wa Amerika. Ati “Nta cyahindutse. Twese se ntitwari tuzi icyashoboraga kuba? Ariko birebana n’amahitamo yabo.”

Putin yagaragaje ko atazi uko Trump yazabigenza, ariko ngo yizeye ko yazabikora mu buryo bwiza. Ati “Ntabwo nzi ibitekerezo afite ku buryo azabikora, kandi ni ikibazo shingiro. Ariko nta gushidikanya mfite, abivuga neza kandi tuzabishyigikira.”

Mu kiganiro mpaka, Trump yavuze ko iyo aba ayobora Amerika, intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye muri Gashyantare 2022 itari kuba, yizeza ko natorwa, azayihagarika kuko azi uburyo yabikoramo.