wex24news

umuti ushobora kurwanya agakoko gatera SIDA

Linda Gail Bekker, umuhanga muri siyansi akaba n’umushakashatsi yemeje ko umuti mushya wa Lenacapavir ufite ubushobozi bwo guhangana n’agakoko gatera SIDA mu mubiri w’umuntu ku gipimo cya 100%.

Uyu mushakashatsi kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024 yagaragaje ko Lenacapavir isanzwe ifatwa rimwe mu mezi atandatu ifite ubushobozi bwo guhangana n’aka gakoko kurusha indi miti yari isanzweho.

Ubu bushakashatsi bushingira ku isuzuma ryakorewe ku bantu bafashe Len LA bagera ku 5000 bo mu duce tutatu twa Uganda n’utundi 25 two muri Afurika y’Epfo.

Abahanga mu by’ubuzima batanga inama ku rubyiruko zirimo ko ari byiza gufata umuti, bakibuka gukoresha agakingirizo ndetse no ku bahungu ko bakwiriye gusiramurwa mu rwego rwo kugabanya ibyaho byo kwandura virusi itera Sida.

Ni mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA rifite intego yo gushaka icyakorwa ku buryo byibura mu 2030 iyi ndwara izaba itakiriho ku Isi.