wex24news

Umutoza Ntirenganya yitabye Imana

Umutoza Ntirenganya Jean de Dieu watozaga abana bo mu Karere ka Gatsibo, wanazamuye abakinnyi benshi barimo Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho yaguye mu Bitaro bya Rwinkwavu azize uburwayi.

Ntirenganya azwi cyane mu mupira w’amaguru guhera mu myaka ya za 2007 aho yatozaga abana mu mirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi. Yazamuye abakinnyi bakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 nka Ndayishimiye Célestin na Hakizimana François.