wex24news

Uwahoze ari umugizi wa nabi ari mu byishimo byo kuba Minisitiri 

Gayton McKenzie wahoze yiba amabanki yagaragaje ibyishimo afite byo kuba yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, ubwo Perezida Ramaphosa yashyiragaho abayobozi bashya muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa X hariho ifoto ye imugaragaza yambaye inkweto z’umupira w’amaguru, ati “Mwakoze mwese ku butumwa bunyifuriza ibyiza, nzasubiza nyuma kuko ndahuze ndimo kwitegura, mfite akazi ko gukora.”

McKenzie yahoze ari umugizi wa nabi, nyuma aza gufata umwanzuro wo guhinduka akabireka.