Umuryango Utegamiye kuri Leta wo muri Afurika y’Epfo wa Open Secrets wasabye Ubushinjacyaha bwo muri iki gihugu gutangiza iperereza no gukurikirana umwe mu bari bagize ubuyobozi bw’iki gihugu mu bihe bya ‘apartheid’ witwa Willem Ehlers ku bw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muryango ugaragaza ko Ehlers mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho gato, yari umwe mu ngabo za Afurika y’Epfo zirwanira mu mazi.
Open Secrets igaragaza ko imaze iminsi ikora iperereza ritomoye kuri Willem Ehlers, ku bikorwa yagizemo uruhare mu kugemura intwaro mu Rwanda zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iperereza Open Secrets yakoze yabonye ko muri ibyo bikorwa byo kugurisha intwaro zifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabyungutsemo arenga miliyoni 1,3$.
Abongile Nkamisa wo muri iri tsinda yagize ati “Mu 1996, Komisiyo mpuzamahanga ishinzwe iperereza ku ntwaro zitemewe zinjiraga mu Rwanda yasabye Leta ya Afurika y’Epfo gukora iperereza kuri Ehlers n’ikigo cye, Delta Arrow, ku ntwaro cyoherezaga mu Rwanda.”
Open Secrets yavuze ko izategereza ibizava mu Bushinjacyaha Bukuru mbere yo gufata icyemezo ku kuba Ehlers yakurikiranwa.