wex24news

myugariro wakiniraga AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo hamenyekanya inkuru y’incamugogongo ko myugariro Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga.

Ibi byabereye ahitwa Mageragere mu karere ka Nyarugenge aho uyu mukinnyi yakinaga n’abagenzi be maze akagongana n’umunyezamu aho yahise amira ururimi.

Bagenzi be bagerageje kumuha ubutabazi bw’ibanze ngo babe barugarura ntarumire ndetse bifashisha n’inzego z’ubuvuzi ariko birangira yitabye Imana, umurambo uhita ujyamwa mu bitaro bya Nyarugenge. Ahoyikuye Jean Paul yitabye Imana afite imyaka 26 y’amavuko.