wex24news

abafunzwe barengana kuva mu 2022 bazahabwa indishyi  natorwa

Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, yatangaje ko natorwa, nta muntu uzongera gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo nta bimenyetso bimushinja bihari ndetse n’abagiye bafungwa mu myaka ya 2022 kugeza mu 2024 bazahabwa indishyi z’akababaro kugira ngo umuco wo gufunga abantu ku maherere ucike.

Ibi yabigarutseho ku wa 07 Nyakanga 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, cyabereye mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’abandi bakandida depite 50 b’iri shyaka bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu.

Dr Habineza, yavuze ko hari abantu bafunzwe nta madosiye, abandi bagafungirwa mu bigo by’inzererezi, ibyo avuga ko bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bizahita bicika burundu natorwa.

Ygize ati “Duhangayikishijwe n’ikintu cyitwa ‘igifungo cy’iminsi 30’ y’agateganyo. Twasanze ibintu byo gufunga umuntu by’agateganyo nta bimenyetso bihari, byishe amategeko.’’

“Tugomba kubica burundu ndetse tuzashyireho indishyi z’akababaro, abafunzwe bose bishyurwe. Tuzanakora itegeko risubira inyuma rivuga ko n’abafunzwe mu myaka ibiri ishize (2022-2024) bose batahamwe n’ibyaha bagomba kubona indishyi z’akababaro.’’

Dr Habineza kandi yavuze ko ateganya no kongera ubushobozi bw’urwego rw’abunzi kugira ngo bajye baca imanza nyinshi, birinde ko hari imanza zizamuka mu nkiko.

Ibyo byose ngo bikaba bigamije kurushaho kubaka igihugu kigendera ku mategeko.