wex24news

arahabwa amahirwe yo gusimbura Joe Biden, ariko we aracyamushyigikiye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ni umugabo uri mu bihe bigoye cyane nyuma yo kwitwara nabi mu kiganiro mpaka cyamuhuje na Donald Trump, ibyamushyize mu mazi abira, benshi bagatangira kumusaba kwegura kubera izabukuru.

U.S. President Donald Trump and Democratic presidential nominee Joe Biden participated in their second 2020 presidential campaign debate at Belmont University in Nashville, Tennessee on Oct. 22, 2020.

Bamwe mu bafuza ko uyu mugabo amanika amaboko bavuga ko ubushobozi bwe bwo kuyobora igihugu bwagabanutse cyane bijyanye n’izabukuru dore ko ari mu myaka 82, bakavuga ko hakenewe amaraso mashya kugira ngo Ishyaka ry’Aba-Démocrates rigumane amahirwe yo kuzatsinda amatora ya Perezida ari imbere.

Mu bavuzweho kumusimbura harimo na Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida we, akaba n’umwe mu bagore bafite ijambo rifatika muri politiki ya Amerika.

amakuru akomeje kuvuga ko uyu mugore agishyigikiye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Joe Biden, ndetse yewe ngo nta gahunda afite yo kumusimbura mu matora ategerejwe mu Ugushyingo uyu mwaka, uretse ko mu gihe Biden yaramuka yemeye guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza.

Icyakora ku rundi ruhande, amakuru avuga ko abo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains batangiye kwitegura kuzahangana na Kamala Harris, aho kuba Joe Biden, bitewe n’uko bamubonamo nk’umwe mu bafite amahirwe yo kuba basimbura Joe Biden mu gihe yaramuka yegujwe n’igitutu gikomeje kwiyongera cy’abo mu Ishyaka rye.