wex24news

hagiye gushirwa imashini izajya ipfasha abashaka gupfa mu gihe gito

Umunya-Australia Dr. Philip Nitschke w’imyaka 76 wahoze ari umuganga, wahimbwe izina rya Dr. Death, arateganya gushyira mu Busuwisi imashini zihuhura abantu baba bashaka gupfa mu gihe gito.

Iyi mashini bivugwa ko ifite ubushobozi bwo gufasha umuntu ukeneye gupfa mu minota mike cyane, aho umuntu asabwa gusa kuyinjiramo agakanda bouton imwe, agatangira guhumeka nitrogen, akabura umwuka usanzwe wo guhumeka wa oxygen.

yi mashini yakozwe hifashishijwe indi ya 3D printer, ikaba isa neza neza nk’izindi zifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Dr. Philip, yagaragaje ko iyi mashini nta mategeko izaba yishe, ariko akanahamya ko hakiri inzira ndende kugira ngo yemerwe henshi ku Isi.