wex24news

hatangijwe urwego rushinzwe gukumira abimukira

Umunyamabanga muri Guverinoma nshya y’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Yvette Cooper, yatangije urwego rushya rushinzwe umutekano wo ku mipaka, rwitezweho gukumira abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, uru rwego rugizwe n’abapolisi, abasirikare ndetse n’intasi gusa ntabwo rurabonerwa abakozi bakenewe ndetse n’Umuyobozi warwo.

Minisitiri Cooper yasabye abo muri uru rwego gukora iperereza ku nzira nshya ndetse n’amayeri akoreshwa n’abatwara abimukira mu bwato buto kugira ngo babakumire cyangwa se babakurikirane.

Starmer tariki ya 6 Nyakanga 2024 yatangaje ko uru rwego ruzatanga umusaruro kurusha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yari yarateguwe na guverinoma yamubanjirije, asobanura ko yo itigeze ikumira abinjira mu Bwongereza.

Rishi Sunak visits Nuneaton Cricket Club as he campaigns in the Midlands on July 1, 2024 in Nuneaton, United Kingdom.

Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’Intebe we yagaragazaga ko iyi gahunda yonyine ari yo yatuma umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza ugabanyuka, bitandukanye n’ibyavugwaga n’abarimo Starmer.

Byose byahindutse tariki ya 4 Nyakanga 2024, ubwo ishyaka Labour riyoborwa na Starmer ryabonaga ubwiganze busesuye bw’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, bwatumye guverinoma y’aba-Conservatives yose yegura.