wex24news

Ibihumbi by’abanyeshuri biteguye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza 2023/2024

Kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024 hateganyijwe gukorwa ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza mu mwaka w’amashuri 2023/2024. Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo biteguye gukora ibi bizamini ku ma site arenga 1000.

Minisiteri y’Uburezi ku munsi w’ejo hashize ibinyujije mu kigo gishinzwe kugenzura ikorwa ry’ibizamini bya leta, ndetse n’amashuri ’NESA’. Yatangaje ko ibizamini bisoza amashuri abanza uyu mwaka biratangira none ku wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024 bikazasozwa tariki 10 Nyakanga 2024. Ni ukuvuga ko bizakorwa mu minsi itatu.

Abanyeshuri bagera ku bihumbi 202, 999 nibo batangajwe ko bujuje ibisabwa uyu mwaka 2023/2024, ni mu gihe 91, 189 ari abahungu, naho ibihumbi 111, 810 bakaba abakobwa, site 1, 118 nizo ziteganyijwe, ndetse n’abagenzuzi ibihumbi 12, 302.