wex24news

Ibye n’umunyamategeko we byahinduye isura

Umuraperi w’icyamamare, Kanye West, umuze iminsi avugwaho ubukene, amakuru agezweho aravuga ko umunyamategeko wari umuhagarariye mu rubanza aregwamo gukubita umufana yamaze gusaba gutandukana na we kubera kwanga kumwishyura.

Brian Brumfield, yasabye kuva mu kazi ko guhagararira uyu mugabo kubera ko yanze kumwishura amafaranga bumvikanye ndetse akanga kumuvugisha burundu.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Page Six, ngo ubwo Brian yaganiraga na cyo yagize ati:“Kanye West yanze ko twumvikana ndetse nk’aho ibyo bidahagije yanga no kunyishyura amafaranga twumvikanye.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka  nibwo Kanye West yarezwe n’umuntu uvuga ko yamukubise bikomeye nyuma yo kumusanga umutegereje igihe kirekire hanze ya hoteli ngo amusinyire(autograph), tariki 13 Mutarama 2022.

Uyu munyamategeko uvuga ko uyu muraperi yanze kumwishyura, abitangaje nyuma y’iminsi bivugwa ko Kanye West ari mu bukene bwanatumye yiyambaza uwahoze ari umugore we Kim Kardashian amusaba ubufasha bw’amafaranga.