wex24news

ishimishijwe n’umubano mwiza ifitanye n’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem, yashimangiye ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ukomeye nk’urutare, kandi ko ntawawunyeganyeza.

Yabigaragaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo kwibohora ku Rwanda i Kampala, mu rugo rw’Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana.

Minisitiri Okello yagize ati: “Abashidikanya bose bavuga ko u Rwanda na Uganda, hari aho bitandukaniye, cyangwa umubano utajegajega ukaba wanyeganyezwa baribeshya, nta na milimetero bahinduraho”.

Ni ibirori byaranzwe no kuririmba indirimbo zigaruka ku rugamba rwo kubohora igihugu, byitabiriwe n’abantu 400, harimo n’abaturage b’u Rwanda, n’inshuti z’u Rwanda, Minisitiri Okello yashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka myinshi ku buryo biyumva nk’umuryango umwe.

Yavuze ko Uganda igiye kwakira inama ya Komisiyo y’Inteko zishinga Amategeko zihuriweho za Uganda n’u Rwanda (JPC), ni nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye inama iheruka yateraniye i Kigali mu mwaka ushize.

Ati: “Uganda uzakomeza gusigasira umuco w’ubuvandimwe ifite n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zifitiye akamaro ibihugu byombi”.

Image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Joseph Rutabana yashimiye ibihugu by’inshuti z’u Rwanda kuba byararufashije mu kubaka u Rwanda by’umwihariko Uganda. Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Joseph Rutabana yashimiye ibihugu by’inshuti z’u Rwanda kuba byararufashije mu kubaka u Rwanda by’umwihariko Uganda.

Ati: “Reka mvuge bike, nisegura kuba ntari bubashe kubagarukaho bose n’ubwo babikwiriye. Urugero nabaha ni Uganda, yikoreye umutwaro w’ibibazo by’u Rwanda byari mu gihugu imbere, mu myaka myinshi, ni iyo gushimirwa kubera iyo mpamvu”.

Ibyo birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora, mu Mujyi wa Kampala, ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, byitabiriwe na bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda, abayobozi bakuru muri icyo gihugu barimo Gen Michael Kabango, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, Gen Kainerugaba Muhoozi na Komiseri Mukuru wa Polisi ya Uganda, Dennis Namuwoza, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Abbas Byakagaba.