wex24news

LeBron James yongereye amasezerano muri Lakers

LeBron James yongereye amasezerano muri Los Angeles Lakers bituma agiye gukina umwaka wa 22 muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

LeBron James, Lakers

Ku Cyumweru, tariki 7 Nyakanga 2024 nibwo Lakers yatangaje ko yongeye gusinyisha uyu kizigenza wayo wari usoje amasezerano ariko ntiyagaruka ku bikubiye mu masezerano.

Icyakora amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 39 yaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Visi Perezida wa Los Angeles Lakers, Rob Pelinka yatangaje ko bishimiye gukomeza kwandika amateka bari kumwe na LeBron.

Ati “LeBron ni umukinnyi ukomeye kandi w’indwanyi. Tunejejwe no kugumana ubuyobozi bwe mu ikipe muri uyu mwaka wa karindwi tugiye kubana nawe.”

Yakomeje agira ati “Muri uyu mwaka wa 22 agiye gukina muri NBA utwereka ko nta mbogamizi itakemurwa cyangwa intego itagerwaho. Twishimiye cyane ko akomeza kwandikira amateka mu maso y’abafana ba Lakers.”

LeBron James, left, poses with his son Bronny after Sierra Canyon beat Akron St. Vincent - St. Mary in a high school basketball game, Saturday, Dec. 14, 2019, in Columbus, Ohio.

Muri uyu mwaka w’imikino LeBron azakinana n’umuhungu we Bronny James Jr uheruka kwerekeza muri iyi kipe.