wex24news

Major mu Ngabo za Uganda yiciwe muri Somalia

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab wishe umusirikare w’ipeti rya Major mu ngabo za Uganda akaba n’umuvandimwe wa Richard Tadwong usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka NRM riri ku butegetsi, Patrick Opio Awany.

Major Awany nuwo ufite inkoni yaguye mu mutego wa Al Shabaab

Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda, Colonel Deo Akiiki, yasobanuye ko Maj Awany yaguye mu mutego w’igisasu kuri uyu wa 7 Nyakanga 2024, ubwo yari ayobowe imodoka zari zitwaye ibikoresho bya gisirikare.

Uyu musirikare yasobanuye ko iki gisasu cyari cyatezwe hagati y’agace kitwa Buulo Nagad na Ceel Wareego mu ntara ya Lower Shabelle, kandi ko cyakomerekeje abandi basirikare.

Todwong yashimye ubutwari bwaranze umuvandimwe we, agira ati “Ndizihiza umuvandimwe wanjye, Maj Opio Patrick Awany. Ubwitange mu kurinda igihugu ryari ihame ryawe, kandi wakoze akazi kawe ukiyumvamo. Yarwanye gitwari intambara zitabarika muri Centrafrique, mu burasirazuba bwa RDC na Somalia.”

Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango muri Somalia, ATMIS. Muri Kamena 2023 Al Shabaab yazigabyeho ikindi gitero, yica abasirikare 54.