wex24news

Perezida Macron yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’intebe Gabriel Attal yeguye ku mirimo ye ariko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amusaba kuguma ku mirimo ye kugira ngo hizerwe “umutekano uhamye” nyuma y’amatora.

France: Perezida Macron yanze ubwegure bwa Minisitiri w'Intebe Attal

Kutabona imyanya myinshi mu Nteko kwa Ensemble kwahaye NFP amahirwe yo kuba yakwishyiriraho Minisitiri w’Intebe. Abanyapolitiki barimo Jean-Luc Mélenchon bashyigikiye ko Attal yegura, kandi na we yari yabyemeye.

Hari abagaragaza ko kwegura kwa Attal mu gihe u Bufaransa bwitegura kwakira imikino ya Olympique kuva mu mpera za Nyakanga 2024, bishobora kugira ingaruka ku migendekere yaryo, bakifuza ko yakabaye ategereza ikarangira.